Salt Lake City School District (Akarere k’amashuri) iherutse gufunga inyubako z’amashuri nyinshi mu rwego rw’igikorwa gikomeje cyo guhuza umubare w’ibigo n’uw’abanyeshuri banditse ubu n’ibikenewe mu burezi. Akarere k’amashuri kabonye ko ahaherereye amashuri atatu muri aya yafunzwe hadakeneye gukorerwa ibijyanye n’uburezi kuri ubu cyangwa mu gihe kizaza. Ubu rero dutangiye gutegura uburyo bwiza bwo gukoresha iyi mitungo, turifuza kumva ibitekerezo byanyu, by’abaturage bacu, abaturanyi ndetse n’abafatanyabikorwa.
Uru rutonde rw’ibibazo ni intambwe yacu ya mbere mu kuganira n’abaturage ku hazaza h’iyi mitungo. Ibitekerezo byanyu bizadufasha mu buryo butaziguye mu gufata ibyemezo no gusobanukirwa icyo abahaturiye bumva gikenewe cyane. Turashaka kwizeza ko uko iyi mitungo yazakoreshwa kose mu gihe kiri imbere byazagirira akamaro abaturage, bitaretse no kubungabunga uyu mutungo wa leta. Gusubiza ibi bibazo byagombye gutwara iminota igera muri 5.
Ibisubizo byose ni ibanga. Ibisubizo byawe bwite ntibizashyirwa ku karubanda cyangwa ngo bigaragaze ko byatanzwe nawe. Tugushimiye kudusangiza ibitekerezo byawe no kudufasha kugena ahazaza h’iyi mitungo ikomeye yo mu muryango mugari.